Banner Image

Miss Kalimpinya yatangiye gutekereza kwitabira amasiganwa mpuzamahanga.

Miss Kalimpinya yatangiye gutekereza kwitabira amasiganwa mpuzamahanga.
Entertainment

Miss Kalimpinya wakanguriye abandi bakobwa kwitabira imikino muri rusange ariko by'umwihariko amasiganwa y'imodoka, yahamije ko yifuza no kwitabira amasiganwa mpuzamahanga icyakora agaragaza ko akeneye ubushobozi

by thetrends on 2024-03-16 Views: 1006



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Uyu mukobwa watangiye imyiteguro y'isiganwa ryitwa 'Sprint Rally', ubwo yaganiraga n'ikinyamakur' IGIHE ko yishimiye uko umwaka ushize wamugendekeye, cyane ko warangiye ikipe ye ari iya mbere.

Ati "Uyu mwaka turiteguye gukina ndetse turashaka kwisubiza umwanya wa mbere, ushize twarakinnye tuba aba mbere  ntabwo yiswe shampiyona kuko byitwa gutyo iyo habayeho amasiganwa ane. Ubushize rero habaye atatu ariko tuyasoza ari twe ba mbere."

Miss Kalimpinya wakanguriye abandi bakobwa kwitabira imikino muri rusange ariko by'umwihariko amasiganwa y'imodoka, yahamije ko yifuza no kwitabira amasiganwa mpuzamahanga icyakora agaragaza ko akeneye ubushobozi

Ati "Ikindi twifuza ni ukuzitabira n'amasiganwa yo mu bindi bihugu, gusa byo bizaterwa n'ubushobozi tuzabona."

Uretse ubushobozi bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, Miss Kalimpinya yagaragaje ko yifuza kugira abafatanyabikorwa benshi kuko umukino w'imodoka akina usaba ubushobozi buri hejuru Cyane

Ati "Rally ni umukino uhenze kuko umuntu akinisha imodoka, uko uyitozanya cyangwa uyikinisha niko bigusaba ubushobozi buhanitse. Ikindi ni uko tugikeneye amahugurwa menshi kandi byose bigasaba ubushobozi, igituma twifuza kugira abafatanyabikorwa benshi."

Ku wa 30 Werurwe 2024 hateganyijwe isiganwa ryitwa 'Sprint Rally' rizabera i Rwamagana, rizakurikirwa na Huye Rally muri Kamena 2024.

Ni mu gihe muri Nzeri 2024 hateganyijwe Sprint Rally izabera i Gako, hanyuma umwaka w'isiganwa ku mudoka mu Rwanda upfundikirwe na Rwanda Mountain Gorilla Rally iteganyijwe mu Ukwakira 2024.

Ni ubwa kabiri Kalimpinya Queen agiye gukina shampiyona yo gutwara imodoka nk'umushoferi

Leave a Comment:
Recent News