Banner Image

Bruce Melodie yabwiye The Ben ko atagomba kuzana imikino mu kazi.

Bruce Melodie yabwiye The Ben ko  atagomba kuzana imikino mu kazi.
Entertainment

Ibi byose byamenyekanye nyuma y’uko Madebeats ahishuye ko The Ben na Bruce Melodie muri 2017 bashatse gukorana indirimbo bikarangira itabayeho

by MABANO on 2024-03-17 Views: 1033



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Ibi byose byamenyekanye nyuma y'uko Madebeats ahishuye ko The Ben na Bruce Melodie muri 2017 bashatse gukorana indirimbo bikarangira itabayeho.

Madebeats yavuze ko Bruce Melodie yababajwe cyane n'uko ubwo bari muri Studio barimo bakora iyi ndirimbo, The Ben na Zizou Alpacino bari mu ruganiriro rwa studio bakina Playstation, ibintu yafashe nk'agasuzuguro ahita yigendera.

Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru The Ben yavuze ko atiyiziho gusuzugura bityo ko niba hari ibyo yijeje Bruce Melodie bitabayeho amusabye imbabazi.

Ati "Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire, Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu."

"Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi."

Mu butumwa bwa Bruce Melodie yatambukije binyuze ku mbuga za 1:55 AM irerebera inyungu ze, yasubije The Ben ko atagatewe ishema no kujya mu mikino mu gihe hari akazi kamutegereje.

Ati "Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk'umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y’imirimo."

"Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n'ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino."

Bruce melodie yasubije the Ben


Leave a Comment:
Recent News