Banner Image

Inkumi zihariye zikomeje gutigisa imyidagaduro nyarwanda ya 2024-AMAFOTO

Inkumi zihariye zikomeje gutigisa imyidagaduro nyarwanda ya 2024-AMAFOTO
Entertainment

Iminsi 78 irashize umwaka wa 2024 utangiye, ibikorwa by’imyidagaduro ariko nabyo bikomeza kuba ku bwinshi ndetse n’abazana udushya mu byo bakora barushaho kwiyongera bidasize no mu bari nyarwanda bakomeje kuza imbere.

by MABANO on 2024-03-18 Views: 1232



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Imyidagaduro ni igikorwa cyagutse kiva ku muziki, imideli, kubyina bikagera no mu bindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi bitewe n'impamvu runaka cyane mu gihe ari ibintu bituma babasha kwishima. Kuri uyu munsi aho umwaka ugeze wa 2024 hari abakobwa bakomeje kuza imbere mu bari gukora ibintu bigarukwaho n'abatari bake cyangwa bigira ingaruka nziza muri rusange mu rugand rw'ubuhanzi. Tukaba twabegeranirije abagezweho muri aya mezi y'intangiriro z'uyu mwaka.

  • Umukundwa Cadette

Muri iyi minsi yaba mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bitandukanye, mu mashusho y'indirimbo ndetse no muri ba rwiyemezamirimo bato mu bishingiye ku mideli, izina Cadette riri hejuru.

Si aho gusa kuko ari no mu bakobwa bamaze kugira ibikorwa bifatika ku rubuga rwa YouTube aho agenda anyuza ibintu bitandukanye byiganjemo ibyerekeranye n'ubuzima bwe. Uyu mukobwa kandi akaba atari muto muri iki gisata kuko yatangiye kwamamara muri 2019 ubwo yitabiraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.

Ibi byamuciriye inzira zo kwinjira neza mu kibuga cy'imyidagaduro binyuranye n'abandi, abasha kuyibyaza umusaruro arema ibintu bishobora kuba byamufasha mu gihe kirekire. Muri iyi minsi yaba mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa bitandukanye, mu mashusho y'indirimbo ndetse no muri ba rwiyemezamirimo bato mu bishingiye ku mideli, izina Cadette riri hejuru.

Si aho gusa kuko ari no mu bakobwa bamaze kugira ibikorwa bifatika ku rubuga rwa YouTube aho agenda anyuza ibintu bitandukanye byiganjemo ibyerekeranye n’ubuzima bwe. Uyu mukobwa kandi akaba atari muto muri iki gisata kuko yatangiye kwamamara muri 2019 ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Ibi byamuciriye inzira zo kwinjira neza mu kibuga cy'imyidagaduro binyuranye n'abandi, abasha kuyibyaza umusaruro arema ibintu bishobora kuba byamufasha mu gihe kirekire.

  • Lynda Priya


Winjiye kuri ubu ku buzima burebana na sinema ndetse no mu birebana n'itangazamakuru, ukanajya mu bakobwa bari kubyaza umusaruro urubuga rwa YouTube, ari mu baza imbere. Ubwamamare bw'uyu mukobwa bukaba bwaratangiye ubwo yitabiraga ubugira Kabiri irushanwa rya Miss Rwanda akanabasha kugenda yitwara neza kuko ari mu bakobwa babashije inshuro zose kugera mu mwiherero.

Winjiye kuri ubu ku buzima burebana na sinema ndetse no mu birebana n'itangazamakuru, ukanajya mu bakobwa bari kubyaza umusaruro urubuga rwa YouTube, ari mu baza imbere.

Ubwamamare bw'uyu mukobwa bukaba bwaratangiye ubwo yitabiraga ubugira Kabiri irushanwa rya Miss Rwanda akanabasha kugenda yitwara neza kuko ari mu bakobwa babashije inshuro zose kugera mu mwiherero.

  • UWERA Juddy

Mu bakobwa bafite ubuhanzi bwihariye bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse imibare y'ababakurikira iba itumbagira ubutitsa, ari mu b'imbere kubera ubuhanga agira mu byo agenda asangiza abamukurikira ku mbuga zitandukanye.

Akaza kandi mu b'imbere bari kwitabazwa mu kwamamaza kompanyi zitandukanye, ibihangano by'abahanzi ndetse aheruka no kugaragara mu ndirimbo ya Shemi na Juno Kizigenza aho nk'uko byatangajwe yishyuwe ari hagati y’ibihumbi 400Frw na 700Frw.

Ari kandi mu bakinnyi ba filimi bishimirwa akanagira ibiganiro agenda yakiramo abantu banyuranye ku ngingo zitandukanye. Mu bakobwa bafite ubuhanzi bwihariye bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse imibare y'ababakurikira iba itumbagira ubutitsa, ari mu b'imbere kubera ubuhanga agira mu byo agenda asangiza abamukurikira ku mbuga zitandukanye.

Akaza kandi mu b'imbere bari kwitabazwa mu kwamamaza kompanyi zitandukanye, ibihangano by'abahanzi ndetse aheruka no kugaragara mu ndirimbo ya Shemi na Juno Kizigenza aho nk'uko byatangajwe yishyuwe ari hagati y'ibihumbi 400Frw na 700Frw. Ari kandi mu bakinnyi ba filimi bishimirwa akanagira ibiganiro agenda yakiramo abantu banyuranye ku ngingo zitandukanye.

  • Dj Crush


Mu bakobwa basoje 2023 bakaninjirana amavuta muri 2024, DJ Crush ari muri abo aho yinjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki abantu bakishimira ari benshi uko abikora.

Byanakurikiwe no gutangira kugirirwa icyizere mu birori n'ibitaramo bitandukanye aho atangaza ko yishimira uko bakuru be bakora akazi agaruka kuri DJ Sonia na DJ Ira ko aribo afatiraho urugero. 

Mu bakobwa basoje 2023 bakaninjirana amavuta muri 2024, DJ Crush ari muri abo aho yinjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki abantu bakishimira ari benshi uko abikora. 

Byanakurikiwe no gutangira kugirirwa icyizere mu birori n’ibitaramo bitandukanye aho atangaza ko yishimira uko bakuru be bakora akazi agaruka kuri DJ Sonia na DJ Ira ko aribo afatiraho urugero.

  • Saddy Vyz

Umwaka wa 2022 ni wo wasize u Rwanda rwungutse impano nshya mu gisata cyo kubyina, uwo akaba ari Saddie wasoreje amashuri mu Bushinwa mu ishami rya 'Mechanical Engineering'. Kuva icyo gihe yatangiye kujya yitabazwa mu birori n'ibitaramo bitandukanye ndetse byumwihariko ibikomeye byose yagiye abibyinamo ndetse anatangira gufasha bagenzi be.

Umwaka wa 2022 ni wo wasize u Rwanda rwungutse impano nshya mu gisata cyo kubyina, uwo akaba ari Saddie wasoreje amashuri mu Bushinwa mu ishami rya ‘Mechanical Engineering’. Kuva icyo gihe yatangiye kujya yitabazwa mu birori n'ibitaramo bitandukanye ndetse byumwihariko ibikomeye byose yagiye abibyinamo ndetse anatangira gufasha bagenzi be.

  • Mpundu France


Yatangiye kwamamara mu bihe by'amarushanwa "I'm The Future" rimwe mu irushanwa ryanyuzemo abanyempano bakomeye mu muziki akaba yaregukanye iya 2018.

Kuva icyo, gihe yinjiye mu mubare w'abahanzikazi bahanzwe amaso, ahita anagirana amasezerano na Future Record. Mu ndirimbo uyu mukobwa amaze gushyira hanze harimo Darlin yakoranye na Yvan Buravan ndetse aheruka gushyira hanze iyitwa 'Nzagutegereza'. Imikoranire ya Juno Kizigenza na France Mpundu basigaye bakunda kuba bari kumwe ahantu hatandukanye ikaba yarazamuye izina ry'uyu mukobwa.

Yatangiye kwamamara mu bihe by'amarushanwa "I'm The Future" rimwe mu irushanwa ryanyuzemo abanyempano bakomeye mu muziki akaba yaregukanye iya 2018.

Kuva icyo, gihe yinjiye mu mubare w'abahanzikazi bahanzwe amaso, ahita anagirana amasezerano na Future Record. Mu ndirimbo uyu mukobwa amaze gushyira hanze harimo Darlin yakoranye na Yvan Buravan ndetse aheruka gushyira hanze iyitwa 'Nzagutegereza'.

Imikoranire ya Juno Kizigenza na France Mpundu basigaye bakunda kuba bari kumwe ahantu hatandukanye ikaba yarazamuye izina ry'uyu mukobwa.

  • Divine Uwa


Biragoye muri iyi minsi kuba wavuga abakobwa bari kubica mu myidagaduro kandi bagezweho muri 2024 ngo wirengagize Divine Uwa.

Uyu mukobwa yagize umwuga ibirebana no kubyina kimwe no kuyobora ababyinnyi yaba ku rubyiniro ndetse no mu ndirimbo. Niba wararembeye iyitwa Confirm ya Danny Nanone anagaragaramo ari mu bayoboye imbyino zidasanzwe ziyigaragaramo.

Muri iyi minsi kandi akaba arimo yitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza, anafite abana ari gufasha mu birebana n'umwuga wo kubyina.


Leave a Comment:
Recent News