Banner Image

Umushinga wa Apple wo gukora imodoka y’amashanyarazi wahagaze

Umushinga wa Apple wo gukora imodoka y’amashanyarazi wahagaze
Technology

0

by thetrends on 2024-03-16 Views: 1060



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bw'iki kigo bwatangarije abakozi bacyo cyane abakurikiranaga ibikorwa by'uyu mushinga, ko wahagaze ndetse imbaraga zikaba zigiye kwerekezwa ahandi.

Hahise hatangazwa ko benshi mu bakozi ibihumbi bibiri bakoranaga n'uyu mushinga bagiye guhita bimurirwa mu wundi, imbaraga zabo zigashyirwa muri gahunda yo kubaka ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano ryo mu cyiciro cya 'Generative AI- GenAI'.

Ubwo batangazaga iby'izi mpinduka, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Apple, Jeff Williams na Kevin Lynch, wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'uyu mushinga, bagaragaje ko hari bamwe mu bakozi bagiye guhita birukanwa, ariko ntibavuga umubare wabo.

Mu 2020 Apple yari yatangaje ko iyi modoka izajya hanze muri 2024 cyangwa 2025.

Muri Mutarama uyu mwaka, ikinyamakuru Bloomberg, cyatangaje ko Apple yari yarigije inyuma igihe cyo gushyirira ku isoko imodoka ya mbere kikagera mu 2028.

Amakuru avuga ko imwe mu mpamvu yatumye uyu mushinga uhagarara, ari impinduka nyinshi cyane zagiye ziba mu miyoborere y'iki kigo n'isezera ry'uwari ukuriye ishami ry'imodoka muri Apple, Doug Field, mu 2021, byagiye bikoma mu nkokora imikorere yawo.

Andi makuru avuga ko byari bimaze kugaragara ko izi modoka zitazazana ikoranabuhanga riteye imbere ryo kwitwara nk'uko ubuyobozi bwa Apple bwabyifuzaga.

Ikindi ni uko imodoka zikoresha amashyanyarazi gusa zitakiri kwitabirwa cyane ku isoko muri ibi bihe, ku buryo n'izindi nganda zikora imodoka zagabanyije imbaraga zashyiraga mu gukora izi, ahubwo zikongera izishyirwa mu gukora izikoresha amashanyarazi na lisansi.

Kuri ubu imbaraga zashorwaga muri uyu mushinga zimukiye mu kubaka ikoranabuhanga rya AI, ry’iki kigo ryahawe izina rya Ajax.

Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook aherutse kubihanya ubwo yavugaga ko muri uyu mwaka aribwo rizashyirwa hanze

.

Leave a Comment:
Recent News