Banner Image

OPPO yamuritse amadarubindi ashobora gukora nka 'teleprompter' (test)

OPPO yamuritse amadarubindi ashobora gukora nka 'teleprompter' (test)
Technology

0

by thetrends on 2024-03-16 Views: 993



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Teleprompter, wavuga ko ari nka écran yifashishwa mu gusoma inyandiko runaka, akenshi ikunze gukoreshwa n’abanyamakuru. Ni écran iba ifatanye na camera, ku buryo nk’umunyamakuru uri kuri televiziyo, ayirebamo agasoma nk’amakuru.

Kugira ngo ikore ihuzwa n’ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga nka telefoni, iPad cyangwa mudasobwa, kiba gifite iyo nyandiko maze uyirebamo [teleprompter] akabasha kuyisoma.

Ubuyobozi bwa OPPO bwamuritse aya madarubindi mu Nama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa [Mobile World Congress], itegurwa n’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu Bijyanye na Telefoni Ngendanwa, GSMA, ubu iri kubera ahazwi nka Fira Gran Via, mu Mujyi wa Barcelona, muri Espagne.

Aya madarubindi ashobora guhuzwa na telefoni za OPPO zifite guhera kuri Operating System ya Color OS 13 kuzamura, maze agakoresha ikoranabuhanga ryazo rya AI, ryitwa AndesGPT, ku buryo yashobora kugaragaza inyandiko, amafoto, amashusho n’amajwi.

Kugira ngo ube watuma aya madarubindi akwereka inyandiko, amafoto, amashusho cyangwa ngo akumvishe amajwi, bisaba gusa gukanda kuri bouton iba iri kuri ‘branche de lunettes’ maze ugatangira kuyategekesha ijwi rwawe.

Aya madarubindi ya Air Glass 3 afite uburemere bw’amagarama 50 bitandukanye n’ayabanje ya Air Glass na Air Glass 2 yapimaga amagarama 30 na 38.

Aya mashya ateganyijwe gushyirwa hanze mu minsi iri imbere, yongerewe ubushobozi bwo kugaragaza amafoto n’amashusho mu buziranenge bwayo n’amabara abigize akagaragara neza nk’uko bikwiye.

Afite uburyo bwo kwiyongerera urumuri no kurugabanya bitewe n’icyo uyambaye ari kureba, igihe n’aho akirebera.

Montures zayo zikozwe mu cyuma cya magnesium-lithium, Ibirahure byayo nabyo si binini cyane kuko nk’uburebure bwabyo bungana na santimetero 165,1 mu gihe ubugari bwabyo na santimetero 48,26.

Nk’uko twari twabigarutseho haruguru, uwambaye aya madarubindi ashobora kuyifashisha yumva imiziki, kwitaba telefoni, kureberaho amafoto cyangwa ibindi bintu runaka nk’inyandiko n’ibindi byinshi.

Ashobora kwifashishwa mu kureberaho amerekezo y’aho umuntu agana nk’uko dusanzwe twifashisha telefoni tugakoresha Google Map n’izindi porogaramu, ndetse bikaba biteganyijwe ko uko azarushaho kugenda avugururwa azahabwa n’uburyo bwo kugenzura ubuzima  hg bwiza bw’uyambaye.

Leave a Comment:
Recent News