Banner Image

Papa Francis yahamije ko nta gahunda afite yo kwegura

 Papa Francis yahamije ko nta gahunda afite yo kwegura
Society

Ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani kuri uyu wa 14 Werurwe 2024 cyatangaje ko Papa Francis yagaragarije iki gisubizo mu gitabo gishya yise ‘Life: My Story Through History’, ateganya gushyira hanze mu cyumweru gitaha.

by BADON on 2024-03-14 Views: 1042



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani kuri uyu wa 14 Werurwe 2024 cyatangaje ko Papa Francis yagaragarije iki gisubizo mu gitabo gishya yise 'Life: My Story Through History' ateganya gushyira hanze mu cyumweru gitaha.

Muri iki gitabo cyanditswe mu rurimi rw'Igitaliyani n'Icyongereza, Papa Francis yagize ati "Ndashima Imana, ndyohewe n'ubuzima bwiza n'umugambi Imana imfiteho. Ndacyafite imishinga myinshi yo gushyira mu bikorwa."

Ni kenshi Papa Francis yasubitse ingendo mu bihugu bitandukanye bitewe n'uburwayi burimo ubw'ivi. Hari urwo yagombaga kugirira muri Sudani y'Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2022, rwimurirwa mu 2024

Papa Francis yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu 2013, asimbuye Benedict IVI weguye bitewe n'intege nke zatewe n'ubusaza.


Leave a Comment:
Recent News