Banner Image

Gufata inshingano byagaragajwe nk’ipfundo ryo kuba umugabo nyawe

Gufata inshingano byagaragajwe nk’ipfundo ryo kuba umugabo nyawe
Lifestyle

Uyu mugoroba witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abashakanye, bakurikiye ibiganiro byatanzwe n'abantu basanzwe bazobereye mu mibanire baganiriye ku ngingo y'umugabo ubereye umuryango muri iki gihe.

by Dieudonne IRAFASHA on 2024-03-13 Views: 1086



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Uyu mugoroba witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo abashakanye, bakurikiye ibiganiro byatanzwe n'abantu basanzwe bazobereye mu mibanire baganiriye ku ngingo y'umugabo ubereye umuryango muri iki gihe.

Ibi biganiro byatanzwe n'abarim Hategekimana Hubert Sugira, Rev Alain Numa na Lydie Mutesi Mwambari, bagaragaje bimwe mu bintu byafasha kuba umugabo mwiza nko gufata inshingano, kuganiriza abagore babo, kwita ku miryango yabo n'ibindi.

Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko kimwe mu bituma abagabo benshi batakiri abagabo ba nyabo, ari ukutadafata inshingano mu miryango yabo.

Ati "Umugabo aba ikibazo iyo ataye ubugabo bwe, nta mugabo n'umwe ushobora kuba ikibazo iyo akiri umugabo, abagabo benshi uyu munsi ntabwo bazi gufata inshingano."

"Njye nizera ko ibibazo dufite mu Rwanda abagabo biyemeje kuba abagabo hari inama tutazongera kujya tugira. Ntabwo ikibazo cy'abana baterwa inda z'indaro tuzakirekera abaharanira uburenganzira bw'abana kuko iyo abagabo batabaye abagabo niho bituruka."

Yakomeje avuga ko ikindi gikomeye gishobora gutuma utaba umugabo nyawe, ari ugutinyuka gukubita umugore kuko mutumvikanye.

Ati "Umugabo wanyawe ntashobora kuzamura ikiganza ku mugore, uwa nyawe arinda umugore. Niba ubikora ugende wirebe mu kirahure uhinduke ku neza yawe. Niba uri kunyumva ubikora ntabwo ibyo bikugira umugabo ahubwo bikugira umunyantege nke."

Alain Numa usanzwe ukurikiranira hafi umuryango, yagaragaje ko kimwe mu bibazo byugarije abagabo ari ugushaka kwereka sosiyete ko mu rugo bimeze neza kandi bibeshya.

Ati "Hari abagabo bashaka kwiyerekana muri sosiyete ko ari intungane mu rugo na ya mafuti ye yo mu rugo agashaka kuyahisha, nguwo agiye i Gikongoro azanjye imodoka yuzuye amakara araje ati mugore ngufunguriye akantu ujye ucuruza."

Iyo atashye mu rugo araza akabaza umugore uti nta n'inyama kandi ufite ubucuruzi. Iyo yagiye hanze mu bandi aba avuga ati mu rugo bimeze neza namufunguriye ubucuruzi, iyo ahombye asubirayo avuga ngo uri igicucu.

Muri ibi biganiro byakurikiwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, Ldyie Mutesi Mwambari, yagaraje ko abagore benshi baganiriye bifuza ko abagabo babo bafata inshingano.

Ati "Icyo abagore benshi bahurijeho ku mugabo mwiza wubaka urugo mu 2024, ni uwita ku nshingano, umuyobozi urangwa no guha icyerekezo abo ayoboye, umwe utima ijambo uwo bashakanye bakajya inama ndetse akaba n'umurinzi w'umuryango mu buryo bwose."

Kigali Family Night, iba buri kwezi kuri Park Inn by Radsson Kigali. Yashyizweho kugira ngo haganirwe bimwe mu bibazo byugarijwe umuryango. Muri Werurwe hazaganirwa ku mugore mwiza ubereye umuryango


Leave a Comment:
Recent News