Banner Image

Perezida Kagame yashimiye Museveni ku musanzu yatanze kuri ‘Ntare School Rwanda’

Perezida Kagame yashimiye Museveni ku musanzu yatanze kuri ‘Ntare School Rwanda’
Politics

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kubera umusanzu yatanze mu iyubakwa rya Ntare School mu karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba.

by BADON on 2024-03-16 Views: 1087



Deprecated: mb_convert_encoding(): Handling HTML entities via mbstring is deprecated; use htmlspecialchars, htmlentities, or mb_encode_numericentity/mb_decode_numericentity instead in /home/afridvor/keigiho.com/news-details.php on line 94

Muri Werurwe 2015, Perezida Kagame na Museveni bahuriye i Kigali mu nama y'abize muri Ntare School muri Uganda, biyemeza gutanga umusanzu mu mafaranga yo kwifashisha mu kubaka indi Ntare School mu Rwanda.

Perezida Kagame wize muri iri shuri ryisumbuye ryo muri Uganda kuva mu 1972 ubwo yari afite imyaka 15 y'amavuko kugeza ubwo yari afite 19, yiyemeje gutanga umusanzu wa miliyoni 100 Frw.

Museveni wize muri iri shuri kuva mu 1962 kugeza mu 1966, yiyemeje gutanga umusanzu ungana n'ibihumbi 200$.

Mu gikorwa cyo gusangira n'abahuriye mu muryango w'abanyuze muri iri shuri cyabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 8 Werurwe 2024, Perezida Kagame yamenyesheje abagize uyu muryango ko Museveni yatanze umusanzu we mu gihe gito, aboneraho kumushimira.
Yagize ati "Nshaka gushimira Perezida wa Uganda, Kaguta Yoweri Museveni, yaduhurije hamwe muri iri zina rya Ntare School, kandi yatanze umusanzu munini. Muribuka ubwo twahuriraga hano ubushize, yiyemeje gutanga umusanzu wo kubaka ishuri kandi yawutanze mu gihe gito. Twawubakiyeho."

Perezida Kagame yatanze icyifuzo cy'uko ibice bya Ntare School birimo inyubako zo kuraramo, laboratwari n'ibibuga by'imikino byakwitirirwa abaryizemo baranzwe n'ibikorwa by'indashyikirwa.

Umukuru w'Igihugu yasobanuye ariko ko we na Museveni badakwiye kwitirirwa ibice by'iri shuri, kuko hari ibindi byinshi bitiriwe. Ati "Njyewe na Museveni twagize amahirwe yo kwitirirwa ibintu byinshi, ndashaka ko twembi mudukuramo."

Yakomeje asaba ati "Muzashyireho ibigenderwaho, abo muri Uganda bazahitemo amazina; ya babiri, batatu, bane, batanu cyangwa batandatu, no ku ruhande rw'u Rwanda babigenze batyo, aya mazina tuzayifashishe nk'urwibutso ruhoraho rw'ubufatanye hagati y'impande zombi."

Ntare School Rwanda yatangiye kubakwa mu 2019. Biteganyijwe ko izatahwa muri uyu mwaka wa 2024, imaze gutwara miliyari 6 Frw. Izaba ifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 1100, laboratwari 5 n'ibyumba by'amashuri 35.

H.E Paul kagame yaganiriye na mwalimu wamwigishije ubwo yigaga muri ntare school


Leave a Comment:
Recent News